UMWAKA W'AMASHURI WA 2026-2027 WATANGIYE ABANYESHURI BIBUTSWA KURANGWA N'INDAGAGACIRO ZIBONEYE
Kuri uyu wa mbere , mu Karere ka Kicukiro hatangiye ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’amashuri abanza n’ayisumbuye 2026-2027. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana MUTSINZI Antoine, akaba yatangirije iki gihembwe mu ishuri rya “GS Remera Protestant” riherereye mu Murenge wa Kanombe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yishimiye ubwitabire bw’umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri asaba abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kandi bakarangwa n’Indangagaciro ziboneye zizatuma baba abaturage beza Igihugu gikeneye mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Nejejwe n’ubwitabire bwanyu ku munsi wa mbere w’ishuri, binyeretse ko mufite intego. Nimwe bayobozi b’ejo b’Igihugu cyacu, kurangwa n’imyitwarire myiza irimo ikinyabupfura, kuba umwe, gukunda Igihugu ndetse no kubazwa inshingano ni zimwe mu Ndangagaciro ziranga abayobozi b’Igihugu cyacu, bikagaragarira mu murimo unoze”.

