Kicukiro: Harimo kubera amarushanwa yiswe "English proficiency and public speaking competition".

Mu rwunge rw’amashuri rwa “Kagarama Secondary School” mu Karere ka Kicukiro harimo kubera amarushanwa yo kuvugira mu ruhame ku rwego rw’Akarere, agamije guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gutanga ibitekerezo, kuvugira imbere y’imbaga no kwigirira icyizere. Ni amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo.

Aya amarushanwa yateguwe na Minisiteri y’uburezi, yatangiriye ku rwego rw’Akagari, akomereza ku rwego rw’Umurenge, ubu akaba ageze ku rwego rw’Akarere. Abazitwara neza bazakomeza guhatana ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mbere yo gusoza amarushanwa ku rwego rw’Igihugu.

Imirenge ihagarariwe muri aya marushanwa harimo: Gahanga, Gatenga, Gikondo, Kagarama, Kanombe, Kigarama, Niboye, Masaka na Nyarugunga, aho abanyeshuri barimo kugaragaza impano n’ubumenyi bafite mu kuvugira mu ruhame.

Back