GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO IKOMEJE GUTANGA UMUSARURO
Gahunda ya “Intore mu biruhuko” ni gahunda yateguywe na Minsiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi(MOYA) ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n'umurimo (MIFOTRA), Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), Minisiteri y’Uburinganire n’ Itermbere ry’Umuryango(MIGEPROF), Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), Minisiteri y’Ubuzima(MOH/RBC) na Minisiteri ya Siporo(MINISPORTS).
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Kicukiro tariki 24 Nyakanga 2026, ikazasozwa tariki 28 Kanama 2026, ni gahunda igamije gutoza abana n’Urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo kandi barangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Mu Karere ka Kicukiro abana n’urubyiruko bafite imyaka 10-20 barimo gutorezwa kuri Site 39, aho zimwe mu nyigisho bahabwa harimo :Ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, Umuco n’Indangagaciro Nyarwanda, Gusoma no kwandika ku batabizi ndetse n’imikino n’imyidagaduro.
Abana n’urubyiruko barimo gutozwa bagaragaza ko iyi gahunda irimo kubafasha kuko ibarinda kujya mu bidafite umumaro muri iki gihe cy’ibiruhuko , ikabafasha guhura na bagenzi babo bagakina kandi bakigishwa inyigisho zunganira izo basanzwe bahabwa mu mashuri bigamo.


