GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priorty Services
Documents
Announcements
Tenders and Jobs
News Events
Usefullinks
FEATURES
Forum
Mail to Mayor
Photo Gallery
FeedBack
FAQS
Staff E_mail
TO DTWMS
BSC DIRECTORY
PARTNERS
MINISTRY OF HEALTH
MIFOTRA
RDB
MINCOFIN
PRIMATURE
KICUKIRO SECTORS
Connect with us
Facebook
Twitter

 

KICUKIRO: Abagize komite mpuzabikorwa y’akarere mu nama ya mbere y’inteko rusange y’akarere

Ku cyumweru, tariki ya 23/02/2014 mu cyumba cy’inama cya HOTEL NOBLEZZA, habereye inama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere nkuko iteganywa n’itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu  zegerejwe abaturage mu ngingo y’I 136, 137, 138 n’I 139 ku bijyanye n’Ishyirwaho, Inshingano, Imiterere n’Imikorere bya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere..

Soma birambuye

 

Kicukiro,Abagize ihuriro JADF bafashije abanyarwanda birukanwe muri Tanzania

 

 

Kuri uyu wa gatandatu  taliki 15/02/2014 Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kicukiro (JADF) basuye Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania batujwe mu Mirenge ya Gahanga, Masaka,  Kigarama na Kanombe aho babashyikirije inkunga i igizwe n’ibiribwa by’amoko atandukanye, imyambaro, inkweto, amasabune yo kumesa, amata y’abana  mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa  n’imirire mibi, n’ibindi,

Inkuru irambuye

 

KICUKIRO: Uruhare rw’abikorera mu guteza imbere

Imiturire ijyanye n’Umujyi no gufasha abaturage kubona icumbi

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali

hagamijwe guteza imbere abashoramali b’imbere no gufasha abaturage kubona

icumbi ryubatse mu buryo bwa kijyambere kandi ku buryo buberanye n’Umujyi,

Akarere ka Kicukiro kashyize imbaraga zo gukangurira abashoramali batandukanye

kubaka amazu agezweho afite igiciro kidahanitse (affordable houses to affordable

price).

Inkuru irambuye

Inama ya Local Government ku bikorwa by'Imihigo

 

 

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Mutarama 2014, habaye inama ya Local Government hakoreshejwe Video conference,Inama yari Iyobowe na Minister  MUSONI James wa MINALOC.

Iyo nama yari igamije kuganira ku Mihigo ifite ibibazo mu turere ndetse no kuvuga kuri findings za z’igenzura ryabaye ku bikorwa bijyanye n'Imibereho myiza .

Opens internal link in current windowInkuru irambuye

Abayobozi muri gahunda y'isarura ry'ibigori, Kicukiro

 

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya gatanu Mutarama 2014,Minister w'ubuhinzi arikumwe na Mayor w'Akarere basuye igikorwa cyo gusarura ibigori ahahujwe ubutaka mu murenge wa Masaka.Icyo gikorwa cyo gusarura Ibigori bagifatanije n'abaturage bishyize hamwe bagahinga ubwo butaka mbere butabyazwaga umusaruro.

Kicukiri, Abayobozi ba Batayo 105 basuye intore ku rugerero

 

 

Kuva taliki ya 17/01/2014 hatangijwe amasomo y’ibanze ya gisirikare  ahabwa,

Kuri uyu wagatanu taliki ya 24/1/2014 Abayobozi ba gisirikare muri Bataillon ya 105 basuye Intore zo ku Rugerero mu Karere ka Kicukiro  babaha inyigisho y’ubwirinzi bw’ibanze.

Soma birambuye

 

 

 

Inama yo kunoza igikorwa cy'Umuganda

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 24/12/2014, habaye Inama igamije kuganira ku gikorwa cy’Umuganda.Iyo nama yateguwe na MINALOC ikaba yahuje abayobozi ba MINALOC , Intara,Uturere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge hifashishijwe Video Conference.Iyo nama yari iyobowe na State minister wa MINALOC; Dr Alivera Mukabaramba.

Hagaragajwe akamaro k’Umuganda mu bikorwa bitandukanye byunganira iterambere ry’igihugu, amashyuri, imihanda,amashanyarazi , n’ibindi.

 

Opens internal link in current windowSoma birambuye

Inama ya RLDSF n'Uturere  muri MINALOC

Kuri uyu wakane taliki ya 5/12/2013, muri MINALOC habereye Inama yateguwe na RDSF,  yayobowe na DG wa RLDSF.Iyo nama ikaba yari igamije gufatanya kwitegura audit izaba mu kwezi kwa mbere 2014, ndetse no gufatanya guhashya ubukene.

 

Iyi nama  yitabiriwe n’Abakozi b’uturere twose tugize igihugu hifashishijwe Video Conference.

Muri iyo nama kandi havuzwe no ku myiteguro y’Imishyikirano , ikiganiro cyayobowe na DG wa MINALOC.

Soma birambuye

 

 

Itangira rya gahunda ya NDI UMUNYARWANDA muri Kicukiro

 

Tariki ya 22 na 23  Ugushyingo  2013 muri Hill top Hotel hahuriye inteko y’Akarere ka Kicukiro muri Gahunda ya Ndi umunyarwanda.

 

Iyi gahunda yafunguwe ku mugaragaro na Honorable HARERIMANA Fatou ari nawe wari uyoboye ibiganiro.

Hon. Fatou yavuze  amavu n’amavuko ya ndi umunyarwanda avuga  ko yatangijwe n’Urubyiruko.

Soma birambuye

Ibikorwa byo kurwanya Ruswa

Kuri uyu wa mbere taliki ya Kane ugushyingo, mu nama ya Management meeting mu karere ka Kicukiro habaye ikiganiro cyo kurwanya ruswa , gitanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ari nawe wari uyoboye iyo nama

Opens internal link in current windowSoma birambuye

Inama yo gutangiza season 2014A mu Karere

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 08/07/2013 habaye inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya Season 2014 A. Iyo nama yari yatumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, Abajyanama b’ubuhinzi, ba President b’amakoperative y’ubuhinzi. Inama yari yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo bitandukanye kuri gahunda bari bagejejweho yo gutangira igihembwe cy’ihinga Season 2014A.


Inkuru irambuye

To top

Perezida , Paul Kagame mu muganda mu Karere ka Kicukiro

Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame aganira n'abaturage nyuma y'umuganda

 

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aributsa abaturage ko nta terambere igihugu gishobora kugeraho, abagituye badahereye ku guteza imbere ibyo bafite, birimo umuco wo gukora umuganda igihugu gisanzwe cyungukiramo ibikorwa bigamije iterambere rusange.

Umukuru w’igihugu yabitangarije abaturage bitabiriye umuganda wo gutunganya umuhanda mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, nyuma yo gukora umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/06/2013.

Soma biramuye

To top

AMAHUGURWA YA COMMUNITY POLICING

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanije na Police bwateguye amahugurwa y’iminsi ibiri guhera tariki ya 25/06 kugeza tariki  ya 26/06/2013, yagenewe abagize urwego rwa “Community Policing” mu Karere kose.

Intego akaba yariyo kubahugura uburyo bwo kurwanya ibyaha no kubikumira mbere yuko biba, batanga amakuru ku gihe, bityo bakaba ikiraro gihuza abaturage na Police.

Soma birambuye

To top

ROAD SEFETY CAMPAIGN IN KICUKIRO DISTRICT.

V/MAYOR NA DPC BATANGA IBIGANIRO KUBITABIRIYE ICYO GIKORWA

ROAD SEFETY CAMPAIGN IN KICUKIRO DISTRICT

K

Kuwa 11/06/2013 saa 09h20 -11h00 mukagari ka Niboyi,Umurenge Niboyi,Akarere ka Kicukiro muri Police Week  hatangijwe Road Sefety Campaign murwego rw’Akarere ka Kicukiro biyobowe na V/Mayor Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mukarere ka Kicukiro UWAYISABA Frorence,hasiburwa imirongo yo mumuhanda aho Abanyamaguru bambukira ( ZEBRA CROSSING ) habaho n’urugendo rwanzungurutse muri Rond point ya Sonatube nyuma hatangwa Ubutumwa kubari aho Abatwara Ibinyabiziga ndetse n’Abanyamaguru:

  Kubahiriza Ibimenyetso byo mumuhanda

  Kudatwara Ikinyabiziga wanyoye ibisindisha

  Kutavugira kuri Telefone utwaye Ikinyabiziga

  Kwambara umukandara mumodoka n’Ingofero yabigenewe igihe uri kw’Ipikipiki.

Hari kandi na DPC Kicukiro C/Sup Danny NDAYAMBAJE,C.O 49 Inf Bn Lt Co N.RWIGEMA,Abapolisi,Abatwara Ibinyabiziga n’Abanyamaguru.    

05/31/13

Kicukiro District unveils new offices

Kicukiro unveils new offices

The Minister of Local Government, James Musoni’ yesterday commissioned the new Kicukiro district offices located in “Kicukiro Centre”, Kagarama Sector, and newly completed tarmac roads in the district.

The Minister was accompanied the Mayor of Kicukiro district, Paul Jules Ndamage, the Mayor of the City of Kigali, Fidele Ndayisaba and the Chief of Defence Staff, Lt Gen Charles Kayonga, among others.

Musoni congratulated the leadership of Kicukiro for being consistent, focused, striving for self-reliance and service delivery. In addition, they were commended for their good collaboration with the private sector and other stakeholders.

Read more.



Inkongi

Ishami rya police rizwe kuzimya inkongi bigisha abayobozi kuzimya umuriro

INAMA Y’UMUTEKANO YAGUYE Y’AKARERE KA KICUKIRO YATERANYE TARIKI 02/05/2013.

 

Inama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro aho yatangiye ashimira abitabiriye inama anaha ikaze abashyitsi bari baturutse muri Polisi y’Igihugu b’impuguke mu bijyanye n’inkongi z’umuriro (fire brigade) bari baje guhugura abagize inama y’umutekano uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

Inkongi y'umuriro

Abadepite basuye Akarere ka Kicukiro

 RW’ABADEPITE BA UGANDA MU KARERE KA KICUKIRO: ABADEPITE BA UGANDA BATANGAJWE N'IMIKORERE Y'INZEGO Z'IBANZE ZO MU RWANDA

Itsinda ry’abadepite barindwi baturutse mu gihugu cya Uganda basuye Akarere ka Kicukiro kuwa Gatatu tariki ya 13/03/2013, aho urugendo rwabo rwari rugamije kumenya uburyo inzego zibanze zishyira mu bikorwa gahunda za guverinoma.

Soma birambuye

Umuhango wo gutangiza TV ROOM

GUTANGIZA KU MUGARAGARO KU RWEGO RW’IGIHUGU TV ROOM.

Tarikiya 06/03/2013, hatangijwe kumugaragaro kurwego rw’Igihugu TV ROOM mu Murenge wa GATENGA mu Kagari ka NYARURAMA. Muri iyi gahunda yo gushyiraho TV ROOM, hatanzwe Television, LapTop na Modem bizafasha abaturage gukoresha internet. Uwo muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, President w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umuyoboziw’Akarere ka Nyarugenge n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Soma birambuye

Kwimura abaturage batuye mu bishanga

KWIMURA ABATURAGE  BATUYE MU BISHANGA

 

Tariki ya 08/03/2013, imiryango mirongo itatu(30) yari ituye mu duce tw’igishanga  aho bigaragara ko bashobora guhura n’ibiza bikaba byabaviramo no kuhasiga ubuzima. Iyo miryango yeretswe aho gutura mu Murenge wa MASAKA, mu Kagari ka RUSHESHE.

Soma birambuye

Imiryango yasezeranye kuri saint Valentin

Mu busitani bw’inzu ndangamurage y’ingoro ya Perezida, imiryango 110 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yo mu Mirenge ya Kanombe na Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, kuwa 14 Gashyantare yarasezeranye.

Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’Umuryango Women For Women usanzwe utera inkunga abagore bahuye n’ibizazane nk’intambara, ubukene bukabije, ihohoterwa n’ibindi.

Soma birambuye

 

Uruzinduko rwa Team ya RGB mu Karere ka Kicukiro

Kuri uyu wa Kane taliki 27 /12/2012 Icyipe y’Abakozi ba Rwanda Governance Board  iyobowe na Ambassador  Fatuma Ndangiza yasuye Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo kureba uko Decentralization ishyirwa mu bikorwa ndetse no kunguranga ibitekerezo ku mikorere yayo.

Ambassador Fatuma yagejeje ku bayobozi b’Akarere inshingano za RGB nk’Ikigo gishinzwe Imiyoborere myiza arizo, Gufasha ishyirwamubikorwa rya Gahunda ya Leta, gufasha gahunda ya decentralization, Own revenues, Best practice( Kwigira mu gushigikira ibikorwa byacu, ndetse no gushyigikira igihugu), kuzamura ubukungu.

Soma birambuye

 

Uruzinduko rwa Commission Economique y’abagize Inteko Nshingamategeko

Uyu munsi tariki 28/11/2012 Akarere ka Kicukiro kasuwe n’Abadepite bagize Commission Economique igamije gukurikirana uko ubukungu bw’akarere ka Kicukiro bwifashe.

Iyo commission yari iyobowe na Honorable MUKAYUHI RWAKA Constance.

Soma birambuye

NTEKO RUSANGE Y'AKARERE KA KICUKIRO

Kuri icyi cyumweru Inteko rusange y 'Akarere ka Kicukiro yateraniye muri HOTEL EL CASTILLO .

Mu nsanganya matsiko yayo hari Ibikorwa bikurikira:

 

            Kwishimira intsizi akarere ka Kicukiro kagize kesa imihigo ya 2012-2013 ku mwanya wa mbere.

      Kumurikira Abaturage ba Karere ka Kicukiro Imihigo Umuyobozi w'Akarere   ka Kicukiro Bwana Paul Jules NDAMAGE yasinyanye   na Nyakubahwa President Paul KAGAME  y’umwaka wa 2012-2013.

Gusinya Imihigo ya 2012-2013 hagati y'Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro hamwe n'Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge yose icumiigize Akarere ka Kicukiro.

Undi muhango ukomeye wabaye kuri uwo munsi wari uwo gutangiza ku mugaragaro AGACIRO DEVELOPMENT FUND mu Karere ka Kicukiro.

       Ikiganiro cyo gutanga service inoze cyatanzwe n’intumwa ya Minaloc

       Inkuru irambuye


Nyakubahwa President Paul Kagame ashyikiriza igikombe Paul Jules Ndamage, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro

  Intsinzi y'Akarere ka Kicukiro ku mihigo ya 2011-2012

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 23/08/2012 Akarere ka Kicukiro kegukanye umwanya wa mbere mu Turere twesheje imihigo ya 2011-2012,

Twabibutsaga ko Akarere ka Kicukiro  kari kamaze imyaka ibiri kari mu Turere dutanu twambere mu gihugu mu kwesa imihigo .

Kanda hano urebe ibyishimo by'intsinzi

              Evaluation of Performance Contract at Kicukiro District

Kicukiro District receive today  fifth July 2012 an evaluation Team from MINALOC ; for the  2011-2012 Performance Contract usually Called IMIHIGO. 

This evaluation was held at Kicukiro District main Office.The evaluating  team from Minaloc was headed by Mr MUFURUKI Fred, the Director General at MINALOC.

Read More

Location
kicukiro.png
ECONOMY
Agriculture
Industry
Tourism
Trade
Taxation
Projects
Land and Housing
Investiment
SOCIAL WELFARE
Health Care
Education
Infrastructure
Sport
Culture
Vulnerable Groups
POLICY
District Council
Good Governance
Performance contracts
Justice
Agasozi ndatwa
JADF
Sectors
 
Copyright Republic of Rwanda, KICUKIRO District